Alan Rukundo umwe mu bahanzi nyarwanda barimo kugenda bigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda batari bake muri iyi minsi kubera indirimbo ye yise SORRY anaherutse gusohorera amashusho mu minsi ishize.
Nkuko yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na YEGOB, Alan Rukundo yavuze ko nyuma yuko amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye SORRY, hari umuntu (utifuje ko tumuvuga izina) wayumvise ikamufasha kwiyunga n’umukunzi we bari bamaze igihe bafitanye amakimbiranye. Nyuma yo kwiyunga, uyu muntu yaje kureba Alan Rukundo aramushimira cyane ndetse anamusaba gukomereza aho akora indirimbo zigira inama abantu mu buzima busanzwe kuko arizo zifasha abantu gukemura ibibazo bitandukanye bagenda bagira hirya no hino.
Kanda hano ubashe kureba amashusho y’indirimbo SORRY ya Alan Rukundo
https://youtu.be/c6_n95kcTkk