in ,

Umugore Yiyahuye Nyuma Yaho Nyirabukwe Amututse Ngo Afite Umubyibuho Ukabije Kandi Ntabwo Atwita

Ku wa kane, tariki ya 25 Ugushyingo, umugore umwe yariyahuye nyuma yo kwiheba bikabije bitewe nuko nyirabukwe ahora amutuka ko afite umubyibuho ukabije kandi ko adashobora gusama, i Palakkad, muri Kerala, mu Buhinde.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Nafla w’imyaka 19 y’amavuko, ngo yiyahuye yimanika ku gisenge mu cyumba cye, mu rugo rw’umugabo we Mujeeb i Athanipparambu, Mankurussi, mu karere ka Palakkad. Bivugwa ko Nafla yashakanye na Mujeeb hashize amezi 10.

Umurambo we wabonetse nyuma yuko Mujeeb agarutse mu rugo ahagana saa 8h30. ku wa kane agasanga urugi rwe rw’icyumba rufunze imbere. Bivugwa ko uyu mugabo yakinguye urugi ku gahato asanga Nafla amanitse ku gisenge. Yahise ajyanwa mu bitaro byigenga i Pathirippala, ariko Nafla yapfuye akihagera.

Musaza wa Nafla, Nafsal, yashinje ababyeyi ba Mujeeb kuba baragize uruhare mu kuba mushiki we yariyahuye, avuga ko gutotezwa na nyirabukwe byamugizeho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Nyina wa Nafla na Nafsal bakomeje kwerekana ko nyirabukwe yakundaga kumutoteza ku bijyanye n’ubunini bwe, bikamutera isoni, kandi akamushinja ko atashoboye gusama.

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biravugwa: Abafana Ba Rayon Sports Batoboye Amapine Imodoka Ya Masoudi Djouma Kubera Kutishimira Umusaruro We

Ibidasanzwe wamenya ku masohoro benshi batazi.