in

Umugore yatwikiye umugabo we mu nzu ,akeka ko yamuroze.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Wisconsin, umugore witwa Marie Smith w’imyaka 29 yakoze amahano aho yatwitse umugabo we bashakanye nyuma yo gukeka ko yaba yashyize uburozi mu biryo bye yari agiye kurya.

Nk’uko ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyabitangaje, Marie Smith ubwo yari atashye avuye mu kazi, yasanze ibiryo biteretse ku meza ari umugabo we wabimuteguriye maze atinya kubirya akeka ko byaba birimo uburozi umugabo we yashizemo. Iki gihe ubwo yageraga mu rugo yasanze umugabo aryamye.

Marie Smith yatinye kurya ibiryo byatetswe n’umugabo we yibwira ko harimo uburozi, ahita afata umwanzuro wo kujya gutwika umugabo we wari wamaze gusinzira. Marie Smith yahise azana agakombe karimo peteroli asuka ku mugabo we ahereye ku mutwe kugeza ku gihimba maze ahita amujugunyaho ikibiriti cyaka n’uko umugabo atangira gushya.

Bitewe n’urusaku rwinshi umugabo yavugije ubwo yari ari gushya, abaturanyi bahuruye baza kureba ibyabaye, bahita bahamagara ubutabazi bwihuse (Ambulance) hamwe na Polisi. Ubwo ubutabazi bwahageraga bwasanze umugabo wa Marie Smith amaze kwangirika cyane bahita bamujyana kwa muganga naho umugore polisi imuta muri yombi.

Nkuko umukuru wa polisi ya Wisconsin yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko ubwo bafataga Marie Smith yireguje ibintu 2 byatumye atwika umugabo we. Yagize ati ”Naketse ko yanteze uburozi mu biryo kuko ntasanzwe antegurira amafunguro, namutwitse ngira ngo mbimuhanire ko yashatse kumpemukira”.

Uyu mugore wakoze aya marorerwa yakomeje yiregura agira ati “Yari amaze iminsi ambwira ko ashaka kunsiga akigendera. Yakundaga kumbwira ko yandambiwe atagishaka ko tubana“. Umuturanyi wabo witwa Victoria Donavan waganiriye n’itangazamakuru we yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe kinini mu makimbirane ndetse ko akenshi bakundaga kurwana bagatabarwa n’abaturayi.

Nyamara n’ubwo Marie Smith yavuze ko yaketse ko umugabo we yamuteze uburozi mu biryo, abashinzwe umutekano basanze atari byo kuko basuzumye aya mafunguro bagasanga nta burozi burimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Umusore yafotowe atera akabariro n’igipupe bamanikaho imyenda mu isoko,abantu benshi bamuha urwamenyo.

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.