Umugore yataye umwana arigendera nyuma yo kugera ku bitaro yambaye agapfukamunwa ntawe ubasha kumumenya.Uyu mugore utigeze yigaragaza yafashwe na Camera za CCTV zimugaragaza akora ayo mahano.
Umwana uri hagati y’imyaka 2, 3 kuzamura yafashwe mu mashusho na camera za CCTV ari kumwe n’umubyeyi umubyara (mama we) kwa muganga.Aya mashusho agaragaza ko uyu mugore yarimo asiga umwana kuri ibi bitaro aho ababyeyi basanzwe baba.
Uyu mugore wahageze tariki 11 Mutarama 2023, yasize umwana ahagana saa 7H00’.
Uyu mugore yakoze iyo bwabaga kugirango hatagira umubona , yambara agapfukamunwa, kari gapfutse isura yose nta nahamwe hasigaye kugira hatagira ubasha kumumenya.
Bamwe mu bamubonye ntabwo bemeza niba ari umugore wabikoze nk’uko camera zibigaragaza gusa nanone bakavuga ko bari kure ye cyane ku buryo batigeze bamenya neza niba hari icyo bari bukore uwo mwanya.