in

Umugore yahaye abana be igihano gisekeje nyuma yo kumwiba amata

Umubyeyi wo muri Nijeriya yateguye uburyo busekeje bwo guhana abahungu be babiri bahoraga biba amata ya murumuna wabo.

Uyu mugore yinubiye ko arambiwe kugura amata barangiza bakayiba bityo ahitamo kubahana abaha amata menshi abategeka kuyamara.

Umugore yasutse amata mu gikombe kinini maze aha buri kimwe abana kugirango barye ayo mata y’ifu kandi akemeza ko yose bagomba kuyamara.

Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yashoboraga kugaragara afashe inkoni kandi agaha abana amabwiriza yo gukomeza kurya ayo mata.

Umwe mu bahungu yarimo amwinginga ngo aborohereze ariko yanga kumva ibyo yinginga. Yavuze ko bagomba gukomeza gufata ibiyiko bakarya ayo mata bataruhuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje gusuzugura umutoza Haringingo ku buryo bukabije akanga no gusubiza ubutumwa amwandikira

Uburanga bwa murumuna wa Clarisse Karasira bukomeje gutuma abatari bake bacira inkonda (Amafoto)