in ,

Umugore wa Safi yagiye mu nkiko muri Canada kurega Ricky asanga ibirego ni uruhuri bamutanzeyo

Umugore wa Safi Niyonizera Judith ari mu bihe bimuremereye cyane aho amaze iminsi arwana n’urugamba rw’umuzungu witwa Rick Hilton wamwandagaje avuga ko yamuhemukiye ndetse ashyira ku karubanda amafoto ya Judith yambaye ubusa. Kuri ubu hari n’abandi bahagurutse bose bajyana uyu mugore Safi yihebeye mu nkiko.

 

Ku munsi w’ejo ku italiki ya 19 Ukwakira 2017 nibwo Judith Niyonizera yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada aho amakuru dufite avuga ko ubu yamaze gushyikayo ndetse agahita yihutira kujyana Rick Hilton mu nkiko wamutesheje agaciro ashyira amafoto ye ku gasozi yambaye ubusa.

Gusa Judith akihagera ngo yasanze nawe hari ibirego bigera kuri bitatu bimutegereje by’abantu bamaze kumugeza mu rukiko ndetse no mu nzego zishinzwe iperereza, Muri ibi byaha ngo harimo icyo aregwa cy’uko yakoze ubukwe n’umugabo we wa mbere w’umuzungu yamara kubona ibyangombwa bimwemerera gutura muri Canada agahita akora divorce ndetse Juduth yasize anamutwaye n’ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 13 by’amadorali.

Umugabo wa kabiri nawe wabanye we Judith amushinja icyaha cy’ububeshyi n’ubwambuzi n’ibintu yamutwaye bifite agaciro kagera ku bihumbi 11 by’amadorali.

Undi wa gatatu ni Rick Hilton ari nawe wandagaje Judith ashyira hanze amafoto ye y’ibanga, we amushinja uburyarya n’ubuhemu bwo kumutwara ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 11 by’amadorali.

Ikindi kandi ngo ni uko aya mafaranga bose bamushinja agera mu bihumbi 35 by’amadorali ariyo bafitiye gihamya ngo hari andi yabatwaye ariko batabona uko bayamushinja.

Muri Canada icyaha cy’ubuhemu ni icyaha gifatwa nk’igikomeye ndetse kinahanirwa cyane. Biravugwa ko Judith nikimuhama ashobora kuzamburwa uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu na cyane ko nta bwenegihugu yari anahafite.


Urugo rwa Safi Madiba na Judith rutangiye ruhura n’ibibazo by’uruhuri

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IBYO UTABONYE: Reba uwabaye nyampinga w’intara y’Amajyepfo anyonga ikibuno nka Kim Kardashian

Ifoto y’umunsi Shaddy Boo yambikwa ubusa n’umwambaro mugufi ari mu gitanda