in ,

Umugore wa Pasiteri ari kwaka gatanya nyuma yo kumara imyaka itanu yarangiwe gutera akabariro n’umugabo we

Barbra Sasha Rukundo, umugore w’umu Pasiteri ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda Isaac Kiwewesi yagannye urukiko kwaka gatanya kubera uyu mugabo we yanze ko batera akabariro nk’abashakanye ndetse anahagarika kuvugana nawe ndetse n’abana babo.

Barbra Rukundo yabwiye abahagararire urukiko ko amaze igihe yarahungabanye mu mutwe kubera kumara igihe yarangiwe gukora imibonano mpuzabitsina na mugenzi we

Arimo gusenga ngo urukiko rukemure ibibazo by’urushako rwe rumaze imyaka 15.

Uyu mudamu ari kwaka 50% by’umutungo w’umugabo we utunze za Miliyoni harimo kandi imodoka zihenze zirenga 7, ubutaka, ibigo bitandukanye by’ubicuruzi, kongeraho amafaranga ari kuri banki zitandukanye.

Uyu mu Pasiteri yatesheje agaciro ikirego cy’umugore we avugako uyu mugore yahisemo gucudika naza slay queens zo muri Amerika ndetse yerekana n’amashusho.

Pasiteri kandi avugako imitungo uyu mugore asaba ko bagabana ari iy’urusengro atari iye bwite nka Pasiteri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Akantu ko gusiga ku munwa niko kabi… ese n’abahungu babasiga make up…” – Bimwe mu byavuzwe n’abantu babonye Niyo Bosco barimo kumusiga makeup

Amafoto y’abasitari nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru