Umugore wo mu gihugu cya Nigeria wari umaze imyaka itatu yiga mu mashuri yisumbuye aho yiganaga n’abana abyaye yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye maze anatangaza ko yifuza gukomeza kwiga akazaba umunyamategeko.
Muri 2018 nibwo uyu mugore yatangiye kwiga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange aho bamwe bamusekaga kuko yari mukuru agiye kwigana n’abana bato.
Uyu Precious Chioma Ugwoke yarangije amashuri yisumbuye nyuma yimyaka mike asubiye kwiga aho Ku ya 22 kamena, 2022, yakoze ikizamini cya Leta.
Umugabo w’uyu mugore w’umunyamurava yanyarukiye kuri Facebook maze yandika ubutumwa bugira buti:”Ku ya 24 Nzeri 2018, nashyize ahagaragara ifoto y’umugore wanjye agarutse kwiga mu ishuri rye rishya, Ishuri ryisumbuye rya St Andrew, Ibagwa-Ani, Nsukka LGA, aho yakomereje amasomo nyuma yo kubyara umwana wa bucura. Yakomeje muri JS3. “Yatewe inkunga n’ibisubizo byatanzwe n’abaturage, yihanganira ibintu byose maze ariga ashyiraho umwete kugeza uyu munsi, ku ya 22 Kamena 2022, ubwo yandikaga urupapuro rwe rwa nyuma, aho yakoze ikizamini cya Leta.Arifuza kandi gukomeza kwiga abijyanye n’amategeko.”