in

Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yabyariye ku muhanda

Ikinyamakuru Yabaleft cyandikirwa muri Nigeria cyashyize hanze inkuru y’umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe wabyariye ku muhanda ,akarekwa ubugiraneza n’abaturage .

Yabaleft ivuga ko uyu mugore yabyariye ku muhanda hafi n’iduka ry’umucuruzi ,wahise usaba abantu bacaga ku muhanda gukusanya amafaranga ashobora kuvamo imyambaro y’umwana ,pampers no gushaka icyo uwo mubyeyi arya kugirango abone uko yonsa umwana.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yuko yibarutse ,uyu mugore utatangajwe amazina bahise bamukorera isuku bakamwogosha neza ndetse bakamwambika n’imyambaro mishya ,icyakora ngo ubwo abantu bamushungeraga ngo nawe wabonaga atazi ibirukuba muri ako kanya.

Gusa ngo icyagaragaye ni urukundo umugore w’umucuruzi wo hafi yaho uyu mugore yabyariye yamweretse,  akamwitaho ndetse akumufasha n’umwana.

Uyu mugore wabyaye ngo nawe wabonaga ari mu rujijo rw'ibiri kuba ako kanya
Uyu mugore wabyaye ngo nawe wabonaga ari mu rujijo rw’ibiri kuba ako kanya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje impamvu ikomeye ituma akomeza kwihambira kuri Nishimwe Blaize wanga gukora imyitozo uyu munsi ejo akagaruka

Heritier Luvumbu witezweho ibitangaza bidasanzwe yahishuye abakinnyi batatu b’abaswa yasanze muri Rayon Sports