in

Umugore n’umugabo basubukuye ubukwe nyuma y’imyaka 60 busubitswe n’ababyeyi babo

Abantu 2 bakundanye bakiri bato bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 60 ababyeyi babo banze ko bashakana.

Nubwo banyuze mu rugendo rutoroshye mbere yo gushyingirwa, Rene Briton w’imyaka w’imyaka 79 na Janette Stia w’imyaka 78 baravuga ko bishimye kugeza ubu kuruta uko bari bishimye mbere.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu mwaka wa 1963, ubwo Rene yari afite imyaka 19 naho Janette we yari afite imyaka 18, aba bombi bahuye ubwo bari bari kwimenyereza igiforomo mu bitaro bya Saint males Hospital ahitwa new Port mu bwongereza bahita bakundana bakibonana.

Hashize amezi make bakundana, Rene yahise asaba Janette ko babana arabyemera, uyu Rene yahise ajya muri Australia kugura ubutaka bwo kubakamo inzu bazabanamo igihe bazaba barushinze cyakora imyaka yabo kuko yari mike ntiyabemereraga kuba barushinga.

Nyina na Se barahagurutse bahagarika ubwo bukwe, Rene yakiriye ibaruwa ubwo yari mu mahanga y’umukinzi we yamubwiraga kwibagirwa uby’ubukwe bwabo. Ubu rero basubukuye iryo sezerano nyuma y’imyaka 60 barongera bakora ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyari byaragizwe ibanga rikomeye hagati ya Marina na Bad Rama byagiye hanze

Update: CAF yongeye kwivuguruza ku mukino w’Amavubi na Benin