in

Umugore aratabaza nyuma yo kumara imyaka irindwi anywa imiti ya SIDA atarwaye

Umugore w’imyaka 36 ukomoma mu gihigu cy’ubugande witwa Faridah Kiconco, aratabaza asaba ubufasha nyuma yo guhabwa na muganga imiti igabanya ubukana bwa Sida kandi ntayo arwaye.

Ubwo uyu mugore Faridah Kiconco, yatwitaga mu mwaka wa 2011, yumvise ababara mu nda ajya kwa Muganga ku bitaro biri hafi y’iwabo mu gace ka Kabwohe, mu karere ka Sheema.

Avuga ko abaganga bamugiriye inama yo kwipimisha Sida, bikaba byaraje kurangira ibisubizo bigaragaje ko yanduye, kuva icyo gihe atangira gufata imiti .

Muri 2012, yaje kwibarukira mu bitaro bya Mbarara, akomeza gufata imiti, muri 2017 nabwo yabyaye umwana wa Kabiri, mbere y’uko atangira kubona ingaruka z’imiti yari amaze imyaka irenga itandatu anywa.

Nyuma yo kumva arwaye, yaje kujya ku bitaro bya Mbarara kwipimisha asanga atarwaye Sida bari baramubonyemo mu myaka igera kuri irindwi.

Faridah Kiconco, ni ho yahereye atanga ikibazo kugirango abe yarenganurwa ndetse n’abaganga bamubeshye babe babihanirwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Bull Dogg yikomye bikomeye The Ben amushinja kudindiza indirimbo yabo

Umutoza wa Manchester United yemeje ko Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni