in

Umugenzi utazi gutwara indege yakoreye ibitangaza abari bagiye kwicwa n’impanuka

Umugenzi utazi ibijyanye no gutwara indege wo muri Leta ya Florida yarokoye abatari bake bari bagiye gupfira mu mpanuka y’indege nyuma y’aho iyi ndege yari muri Km 2.7 yendaga kugwa ubwo umupilote wayo yari amaze guta ubwenge uyu mugenzi arayururutsa

Uwo mugabo amajwi ye yumvikanye mu bubiko bw’amakuru y’ingendo abwira abagenzura ikibuga cy’indege ko “nta gitekerezo afite cy’uko bahagarika indege”.

Umugenzuzi w’ingendo z’indege kandi wigishije abapilote bashya yamuyoboye uko ayururutsa ku kibuga mpuzamahanga cya Palm Beach kuwa kabiri.Uyu mugabo yumvikana abwira abagenzura indege ati: “Mfite ikibazo gikomeye hano. Umupilote wanjye yataye ubwenge.”

Abajijwe aho baherereye, yarasubije ati: “Nta n’igitekerezo mfite.” Yasubije gusa ko arimo areba umwaro wa Florida imbere ye.

Ucunga ingendo z’indege yarambwiye ati: “Gumisha hamwe amababa y’indege ubundi ugerageze gukurikira umwaro, ujya mu majyaruguru cyangwa mu majyepfo. Turi kugerageza kugushaka.”

Ahantu hamwe yagize ati: “Simbasha no kubona ’tableau’ inyereka amakuru y’urugendo. Mwebwe mufite amakuru kuri ibyo?”

Yongeraho ati: “Nta gitekerezo mfite cy’uko bahagarika indege, nta kintu na kimwe nzi gukora.”

Morgan yumvikana yigisha uyu mugabo “kwigiza imbere ibifashi bitwara indege kandi akamanuka buhoro buhoro” uko agenda yegera aho igwa.

Morgan ati: “Mbere y’uko mbimenya, yarambwiye ati ’nageze hasi. Iki kintu ndakizimya nte?’”.

Nyuma uyu mugenzi na Morgan bahise bahurira hasi ku muhanda w’indege, barahoberana banafata ifoto.

Ariko muri ibyo byishimo Morgan ntiyigeze abaza uwo mugabo izina, nk’uko umunyamakuru wa WPBF yabibwiye BBC kuwa gatatu.

Izina rye kandi ntabwo ryigeze rifatwa mu biganiro mu majwi ya radio. Nyuma y’uko iyi ndege igeze hasi, Morgan yumvikana mu majwi ashimagiza uyu mugenzi udasanzwe ku bandi bapilote.

Yabwiye umupilote witeguraga guhagurutsa indege ati: “Ubonye ko abagenzi babiri bururukije iriya ndege!”

Umupilote aramusubiza ati: “Uravuze ngo abagenzi nibo bururukije iriya ndege? Ohh Mana yanjye. Bakoze akazi keza.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akebo kajya iwa mugarura : Ibyo APR FC ikoze abakunzi ba ruhago ntabwo bisanzwe

Umusore w’imyaka 19 yatereye ivi umukobwa w’imyaka 17