in

Umugeni yagiye mu kizamini yambaye ikanzu y’ubukwe, abantu benshi barumirwa (Video)

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Nigeria hasakaye amashusho agiye atandukanye y’umukobwa winjiye mu Ishuri yigamo yambaye ikanzu y’ubukwe agiye gukora ikizamini nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe uhuriranye n’umunsi w’ikizamini.

Uyu mukobwa wiga muri kaminuza ya Kwara State Polytechnic iherereye mu mujyi wa Ilorin muri leta ya Kwara yatunguye abantu ubwo yasesekaraga kuri iyi kaminuza yigamo ari mu ikanzu y’ubukwe aje gukora ikizamini nk’abandi nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe wari wahuriranye n’umunsi yari gukoreraho ikizamini gisoza igihembwe.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yerekanaga uyu mukobwa ari kwinjira ndetse anasokoka aho yakoreraga ikizamini yambaye ikanzu y’ubukwe arinako abantu bari hafi aho bamwitegerezaga cyane ubona ko batunguwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Ikipe ya Apr Fc yongereye undi mukinnyi amasezerano (Amafoto)

Amazi yaramenetse: Abahungu batangiye gushyira hanze ibyo bakoze kuri Saint Valentin