in

Umuganga yirukanywe mu bitaro nyuma yo kwiherera akaryamana n’umurwayi mpaka amupfiriye ye ho

Umuganga yirukanywe mu bitaro nyuma yo kwiherera akaryamana n’umurwayi mpaka amupfiriye ye ho

Ubuyobozi bw’ibitaro bwirukanye umuganga w’umugabo nyuma yuko bumenye ko  yaryamanye n’umurwayi muri Parking ndetse umurwayi amaze kuremba ntiyahita  ahamagara Imbangukiragutabam (Ambulance) ngo ahabwe ubutabazi bwihuse   bikamuviramo urupfu .

Uyu muganga yamaze hagati y’iminota 30 na 45 mu modoka ari kumwe n’umurwayi waje kwitaba Imana

Uyu muganga Penelope williams ubwo hakorwaga iperereza yatanze amakuru atari ukuri kuri Polise ariko nyuma y’umwaka aza kuvumburwa  ko yabeshye.

Nk’uko amakuru ava mu bitangazamakuru bya hariya mu Bwongereza abivuga, avuga ko uyu muganga yavuze ko ubwo yajyaga kureba umurwayi mu modoka ye, yari amwandikiye kuri facebook ahita yihutira kumureba kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagze.

Uyu muganga kandi yakomeje ashimangira ko mu minota yamaranye n’umurwayi barimo baganira nta kindi  cyabaye.

Ubwo uyu yitabaga Imana , muganga Williams yananiwe guhamagara imbangukiragutabara (Ambulance) ahubwo ahamagara mugenzi we bakoranaga kuri ibyo bitaro biherereye muri  Wale mu Bwongereza.

Gusa nyuma ubuyobozi bw’ibitaro bwaje gufata umwanzuro wo kwirukana uyu muganga nyuma yo kumenya ko ubwo ibi byabaga mu mwaka washize hasanzwe yararyamanye n’uyu mu rwayi ibitandukanye n’ibyo yari yatangaje mu iperereza ryakozwe.

Inama y’abaforomo n’ababyaza ubwo yateranaga bakiga ku kibazo cy’umurwayi witabye Imana mu mwaka ushize, hanzuwe  ko uyu muganga agomba kwirukanwa ku kazi kuko ibyo yakoze bitarimo ubunyamwuga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Izi ni zimwe mu mpamvu zikomeye zituma umugabo n’umugore(abashakanye) bacika ku gikorwa cyo gutera akabariro atari uko hari uwanze undi

Ntiyumva! Nyuma y’uko abafana biyamye Rihanna kurata inda ye, byatumye noneho ayiratira icyo yambaye icyo twa kwita nk’ubusa (AMAFOTO)