Umugabo yibwe ingurube k’ubwamahirwe afata uwari wayibye, gusa mu buryo butunguranye hari ibyabaye ku gisambo bituma nyiri ngurube ahita atabwa muri yombi.
Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko Uwo mujura witwa Harerimana Eraste yagiye kwiba nijoro mu rugo rw’umuturage, yiba ingurube arangije aranayica, kugira ngo abone uko ayitwara, Ubwo yayicaga ingurube yasakuje , nyiri urugo yahise abyumva arasohoka, habaho ikintu cyo kurwana.
Amakuru akomeza avuga ko Bakomeje kurwana, nyiri urugo agira ngo amufate atamucika nibwo habaye ibintu byo kugundagurana, ariko birangira amufashe aratabaza abaturage batabaye bamufasha kumutwara, bamugejeje ku murenge nta no kuvuga ngo bamwinjije mu biro, bamwicaje aho ku murenge, mu guhamagara ngo baze bamutware, mu mwanya muto aba arapfuye, hari mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo”.
Bivugwa ko muri uko kugundagurana kwabaye bishoka ko uyu wari wibwe ingurube ashobora kuba yakubise ahantu habi icyo gisambo.
Uwibwe yagejejwe kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo akurikiranweho icyaha cyo kwihanira n’ubwo yirwanagaho.