in

Umugabo yatwitse urusengero kubera amaturo ya buri munsi

Nyuma yo kurambirwa guhora yiyama umugore we kumarira umutungo w’urugo mu rusengero akanga kumva, umugabo wo mu gihugu cy’Uburusiya yatwitse urusengero.

Mu gitondo cyo ku wa 26 Kamena, urusengero rwo mu gace ka Pargolovo mu Burusiya, rwafashwe n’inkongi y’imuriro. Umuriro watatse uru rusengero uhereye ku gisenge, maze ukomereza ku nkuta zarwo. Uru rusengero rwakabaye rwarahiye ndetse rugakongoka rwose, iyo abaturiye iyo paruwasi batabibona ngo bahite bahamagara igitaraganya bashinzwe kuzimya umuriro. Abakirisitu agahinda kari kose ubwo babonaga urusengero rwabo rwashumitswe umuriro bibaza aho bagiye kujya basengera.

Bigitangira bamwe bibwiraga ko iyi nkongi yaba yatewe n’amakosa yabaye mu gushyira insinga z’amashanyarazi muri uru rusengero, abandi bakavuga ko ari ikimenyetso Imana irimo kubaha cy’uko bakwiye kubaka urundi rusengero runini kandi rwiza.

Aya mayobera ntabwo yatinze guhinyuzwa, kuko bidatinze polisi yaje kuvumbarako rwatwitswe n’umugabo w’imyaka 36 y’amavuko, washakaga kurwihimuraho, nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we ashingiye kuri urwo rusengero.

Uyu mugabo w’abana bane, bivugwa ko yari yaraye arwanye n’umugore we mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, bapfa ko uyu mugore we usanzwe ari n’umukorerabushake kuri urwo rusengero, afata amafaranga urugo rwinjiza yose akayatura muri urwo rusengero.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, uyu mugabo yahise afata amavuta yuzuza utujerekani, apakiza imodoka ye yerekeza ku urusengero, agezeyo asuka ya mavuta ku nkuta no ku gisenge cy’urusengero, nyuma yo kumenya neza ko nta muntu n’umwe ururimo, ararushumika.

Nyuma yo gufatwa na polisi, uyu mugabo ntabwo yigeze ahakana, ibyo aregwa, ndetse ubwe yisabiye ko yafungwa, ariko umucamanza amubwira ko agomba gutaha akajya mu rugo agategereza umwanzuro w’urukiko.

Amakuru avuga ko ku bw’amahirwe uru rusengero rwangiritse bikomeye inyuma gusa, ariko ko nta bintu byari birimo imbere byangiritse.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi ukomeye muri Premier league yafungiwe I London ashinjwa gufata ku ngufu

Umukozi wo mu rugo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umwana wa shebuja