Umugabo witwa Benjamin wo mu gihugu cya Nigeria, yatwikiye mu nzu umugore we na musaza we abaziza ko yashatse kugurisha inzu agasanga hariho izina ry”umugore gusa.
Kuba hari hariho izina ry’umugore, bivuze ko umugabo nta burenganzira yari afite bwo kugurisha uwo mutungo w’umugore we kandi no kubyumvisha umugore we bikaba byari bugorane.
Aya makuru yatanzwe na muramu we na we wahise yitaba Imana ariko polisi yahageze akiri muzima avuga uko byagenze mu gihe uyu mugabo we yahise ahunga.
Imirambo y’aba bombi yajyanwe ku bitaro kugira ngo hakomeze hakorwe ubundi bushakashatsi ku cyaba cyahitanye aba bavandimwe.
Yooo! Ndumva bibabaje.