Umugabo yaguye mu kantu nyuma y’uko abonye umugore we ari muzima nyuma y’imyaka itanu bamushyinguye akaza kumusanga ahandi hantu atuje.
Ni umugabo utatangajwe amazina ye yombi kubera impamvu z’umutekano kuko abantu bari guhita batangira bakamwishisha bamushinja imyuka mibi kandi ari umwere.
Umugabo yavuye mu gace k’iwabo ajya gusura inshuti yiwe hanyuma agezeyo bamaze kurya, bajya kubatiza umuhogo (kunywa agacupa😋) hanyuma ahageze ahasanga umugore we.
Akimubona ntiyizera amaso ye hanyuma aramuhamagara ati “Lazo” undi arakebuka bararebana hanyuma umugabo ashaka kwiruka abura aho akwirwa ariko inshuti ye iramufata ntihagira aho ajya.
Umugabo yahise agwa mu kantu kugeza n’ubu kwakira ko yabonye umugore we nyuma y’imyaka 5 apfuye byaramugoye.