Umugabo yasebye ubwo yibeshyaga agahamagara umugore we bwite kuri telefoni ashaka kumutereta aziko ari ihabara rye bakunze kugirana ibihe byiza.
Mu butumwa uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze uko yaje kuvumbura ko umugabo we babana yamucaga inyuma atabizi akaza kumufata ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, uyu mugore utamenyekanye imyirondoro ye, yavuze ko umunsi umwe umugabo we yibeshye maze akamuhamagara kuri Telefone aziko ari umugore basanzwe bafitanye umubano w’ibanga ahamagaye, maze uyu mugore akaza kuvumbura ko umugabo we yamucaga inyuma atabizi.
Mu magambo ye yagize ati: “Aho Imana ibera nziza, yashakaga guhamagara uwo mugore birangira ari njye ahamagaye aziko ndi uwo mugore, maze atangira kumbwira ko ankunda ndetse ko yifuza kungira umugore we wa kabiri.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko n’ubwo yatunguwe no kumenya ko umugabo we amuca inyuma, agiye gukomeza kuvugana nawe kuri Telefone amubeshya ko ari uwo mugore wundi bavugana, kuko uyu mugabo atamenye ko ijwi ry’uwo bavuganaga ari iry’umugore we.