Umugabo ugeze mu za bukuru yagiriwe umujinya w’agatsiko k’abantu barakaye nyuma yo gukekwaho kwica umukunzi we mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, mu mudugudu wa Nyaga, Gatanga, intara ya Murang’a, muri Kenya.
Bivugwa ko Kamau Ngugi w’imyaka 30 y’amavuko yishe Mary Mwihaki w’imyaka 39, mbere yo kumuca umutwe mu bivugwa ko ari amakimbirane y’urukundo bagiranye.
Kamau wari umaze igihe kitari gito abana na Mary Mwihaki babyaranye abana batatu, bivugwa ko yacyekaga ko yaba yararyamanye n’undi mugabo bituma amutemesha umuhoro.
Umuturage wabyiboneye yaravuze ati “Twumvise Mwihaki atabaza maze ahita yerekeza aho twasanze yaciwe umutwe.”
Abaturage nyuma yo kumva ayo makuru bahise barakara maze bakora agatsiko batangira gutera amabuye Kamau nyuma yo kumufata.
Vinkie Nkatha, inshuti ya Mwihaki, yavuze ko nyakwigendera yamumenyesheje ko yumva nta mutekano Kamau amufitiye.
Nkatha yagize ati “Ku cyumweru, yambwiye ko hari umugabo wamuhamagaye amusaba ko bahura bakaganira arabyemera arinayo ntandaro y’urupfu rwe kandi yari yasabye ko tuzabonana bukeye.”
Nkatha akomeza atangaza ko Kamau yahamagaye Mwihaki ku wa kabiri tariki 8 Ugushyingo, kugira ngo amubaze niba yemera ko tuzabonana ariko yumva afite ubwoba.