in

Umugabo yapfiriye muri Gare agiye gutega imodoka

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yapfuye urupfu rutunguranye muri gare ya Nyabugogo ubwo yari amaze gukatisha itike y’imodoka.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, ahagana saa saba z’amanywa (13h00).

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko uyu mugabo yari avuye mu Karere ka Kamonyi agiye gutega ngo yerekeze mu karere ka Rulindo.

Uyu mugabo wagaragaraga nk’ufite intege nke yaje muri gare ari kumwe na mugenzi we. Mugenzi we yagiye gushaka itike amusiga yicaye agarutse asanga yashizemo umwuka.

Abakorera muri gare ya Nyabugogo babwiye BTN TV ko bakeka ko yari afite uburwayi. Ni mu gihe abandi bo bavuga ko ari inzara.

Umwe yagize ati “Sinzi niba ari inzara, ariko yari yinjiye muri biro arimo gukatisha, asohotse (wa mugenzi we), tubona umuntu arasambye, akomerezamo aragenda (arapfa).”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko nyakwigendera ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

Ati “Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya ariko zigenda zica abantu nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso naza Diyabete…”

Akomeza agira ati “Nk’uwo kuba yitabye Imana ntakindi kindi kidasanzwe cyabayeho ni ukubera indwara.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi

Umuyobozi wari wahawe kuyobora ikigo cy’ishuri yatawe muri yombi agikandagira mu kigo

Amakuru mashya ku mugore wa Fireman umaze igihe arembeye mu bitaro