Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma akagari ka Gasoro humvikanye inkuru y’umukozi wa ISCO wanabaye umusirikare, wiyahuye yirashe bitewe nuko ngo umukozi we yamusambanyirizaga umugore.
Mugiraneza wari uzwi ku izina rya Cacana yakoreraga kampani ya ISCO acunga ibigega bya WASAC biri mu mudugudu wa Nyamazi.
Abaturage baganiriye na BTN TV ducyesha iyi nkuru, bavuga ko uyu mugabo yahoze ari umusirikare, aza kujya mu butumwa bw’amahoro ndetse akajya yoherereza umugore amafaranga, uyu mugore nawe icyo yakoraga ni ukugura imitungo gusa akayandika mu mazina y’umukozi we wo mu rugo.
Aba baturage bavuga ko uyu mugabo yahaye umugore amafaranga ngo agure ibyuma bisya, babiha umukozi ngo abikoreshe ariko nyuma umugabo aza kumenya ko umugore yabyandikishije mu mazina yuwo mukozi, ari nabyo byabaye inandaro y’amakimbirane muri uwo mu ryango.
Nyuma ngo uyu mugabo yaje kugurisha imwe mu mitungo yatezaga ibibazo, aho amaze kuyigurishiriza yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ajya kwa muganga bemeza ko arwaye mu mutwe.
Bakomeza bavuga ko ngo uyu mugabo yari afite imbunda yatahanye ubwo yavaga mu gisirikare, akaba ariyo yakoresheje yiyahura kuko ngo basanze yirashe.