in

Umugabo yahaye igihano gisekeje mugenzi we yafashe amusambanyiriza umugore.

Ku wa Gatanu, abagabo babiri bo mu Karere ka Mayuge muri Uganda bemeye guhinduranya abagore ku neza nyuma y’aho babonye ko bacana inyuma. Ali Mudde agifata umugabo mugenzi we byahise biba ngombwa ko bijya mu rubanza.

Ali Mudde, utuye mu Mudugudu wa Musoma mu Kirwa cya Jagozi yamenye ko Bryan Masaba aryamana n’umugore we mu gihuru cyari hafi aho. Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza, ngo Mudde yabimenyesheje umuyobozi w’umudugudu, Peter Balikowa, waje guhamagara urukiko rw’umudugudu rurababuranisha.

Ali yavugaga ko atakwihanganira kongera kuryamana n’umugore umuca inyuma yifuza ko bamuha umugore w’uwo mugabo akaba ariwe atunga, mbese bakagurana abagore. Umuyobozi yemeje ko abo bagabo bombi bagurana abagore nk’ikintu cyabasha kuzana amahoro hagati y’abo bombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yavuze igisobanuro cy’umugabo we, Clément, mu buzima bwe

IFOTO Y’UMUNSI: Ndimbati n’umugore we mu bihe byabo bya kera