in

Umugabo yaguye mu maboko y’umugore barimo batera akabariro

Amakuru atangaje muri Kenya aravuga ko umugabo yapfuye ubwo yari arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we i Nairobi.

Muri raporo y’abapolisi yabonywe n’ikinyamakuru Nairobinews dukesha iyi nkuru, Bwana Douglas Fundi Muthuri w’imyaka 47, yari yatumiwe n’umukunzi we witwa Nicera Wangechi.

Raporo ya polisi ikorera kuri sitasiyo ya Njiru mu gace ka Njiru igira iti: “Bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba bahise binjira mu gikorwa cyo gutera akabariro mu gihe cy’isaha imwe ariko ubwo bari mu gikorwa umugabo yahise agira ikibazo cyo guhumeka nyuma ata ubwenge.”

Hitabajwe abapolisi bari kuri sitasiyo bashinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi bihutira kujya muri urwo rugo aho basanze umurambo wa nyakwigendera aryamye kuri sima.

Polisi yahise ifata umwanzuro wo gusaka mu mufuka w’uyu mugabo aho basanzemo ibahasha nto ya kaki irimo agapaki k’imiti yitwa furosemide n’ibinini by’ubururu bitera ubushake bwo gutera akabariro(Viagra).

Umubiri we nta bikomere wagaragayeho kandi nyuma yo gusuzuma ibyabaye no kubyandika,umurambo wajyanwe muri City Mortuary bategereje ko hakorwa ibizamini.

Ibibazo by’abagabo bapfa mugihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’abakunzi babo gikomeje kwiyongera mu gihugu cya Kenya.

Mu minsi ibiri ishize, abapolisi i Migori bafashe umugore w’imyaka 24 nyuma yuko umukunzi we w’imyaka 52, apfiriye mu icumbi i Nyatike bari gutera akabariro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi uvugwa kuba umunyabihuha mu mikino yikuye amata ku munwa

Umunyamakuru yambitse impeta y’urukundo umukunzi we (AMAFOTO)