in

Umugabo yagonze urugo rwa Jennifer Aniston avuga ko ari umugore we: Inkuru yateye ubwoba i Los Angeles!

Umugabo witwa Jimmy Wayne Carwyle, w’imyaka 48 ukomoka muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinjwe ibyaha bikomeye birimo gukurikirana ku gahato (stalking) no kwangiza umutungo (vandalism), nyuma yo kugerageza kwinjira ku ngufu mu rugo rw’umukinnyikazi w’amafilime w’icyamamare, Jennifer Aniston.

Ku wa 5 Gicurasi 2025, Carwyle yagonze urugi rw’imbere rw’inzu ya Aniston iherereye Bel Air, i Los Angeles, ubwo yashakaga kwinjira ku ngufu. Abashinzwe umutekano ba Aniston bahise bamufata bamutanga ku gipolisi. Nta muntu wakomeretse ariko igikorwa cyateye impungenge z’umutekano.

Amakuru yatanzwe n’ubushinjacyaha bwa Los Angeles agaragaza ko Carwyle amaze imyaka ibiri ahiga Aniston, amwoherereza ubutumwa butifuzwa kuri telefoni, imeri ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Mu butumwa bwe, yitaga Aniston umugore we, akavuga ko hari imbaraga zitazwi zibabuza kubana.

Carwyle ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka itatu mu gihe yaba ahamijwe ibyo byaha. Ubu ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’uko yakomeretse agonga urugi. Ubutabera burakomeje iperereza.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Postecoglou yahaye gasopo Wenger nyuma yo kunenga uburyo Europa League itanga itike ya Champions League

Precious Remmie yemeje ko yabyaye umuhungu yise Blueberry nyuma y’igihe abihishe.

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO