Umugabo witwa Jimmy Wayne Carwyle, w’imyaka 48 ukomoka muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinjwe ibyaha bikomeye birimo gukurikirana ku gahato (stalking) no kwangiza umutungo (vandalism), nyuma yo kugerageza kwinjira ku ngufu mu rugo rw’umukinnyikazi w’amafilime w’icyamamare, Jennifer Aniston.
Ku wa 5 Gicurasi 2025, Carwyle yagonze urugi rw’imbere rw’inzu ya Aniston iherereye Bel Air, i Los Angeles, ubwo yashakaga kwinjira ku ngufu. Abashinzwe umutekano ba Aniston bahise bamufata bamutanga ku gipolisi. Nta muntu wakomeretse ariko igikorwa cyateye impungenge z’umutekano.
Amakuru yatanzwe n’ubushinjacyaha bwa Los Angeles agaragaza ko Carwyle amaze imyaka ibiri ahiga Aniston, amwoherereza ubutumwa butifuzwa kuri telefoni, imeri ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Mu butumwa bwe, yitaga Aniston umugore we, akavuga ko hari imbaraga zitazwi zibabuza kubana.
Carwyle ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka itatu mu gihe yaba ahamijwe ibyo byaha. Ubu ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’uko yakomeretse agonga urugi. Ubutabera burakomeje iperereza.