in

Umugabo yagiye ku nyubako ndende cyane arasimbuka agwa hasi

Umugabo w’ahitwa Eldoret mu gihugu cya Kenya yiyahuye asimbutse inzu aturutse ku igorofa rya kane ry’inyubako yo guturamo nyuma yo kwirukanwa ku kazi.

Uyu mugabo yakoraga kuri iyi nyubako yo guturamo aho yakoraga imirimo iciriritse.

Uyu ngo yirukanwe ku kazi nyuma yo kugasiba kubera ko umugore we yari arwaye.

Yasobanuriye birambuye umukoresha we ku cyamuteye gusiba ndetse nuko umugore we ameze mu rwego rwo kurokora akazi ke ariko umuyobozi we yanga kwisubiraho aramwirukana.

Uyu mugabo ngo yakuruye ubuzima bwo kubaho nta kazi ntiyabasha kubushyikira niko gusimbuka aturutse ku igorofa rya kane yikubita hasi ahita apfa.

Iki kibazo kije mu bihe abanya Kenya benshi bafite uburwayi bw’agahinda gakabije n’umuhangayiko kubera ubukungu bwifashe nabi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking: Umunyamakuru nkundineza Jean Paul ari gushakishwa

Nkundineza Jean Paul wari waburiwe irengero yabonetse bigoranye