in

Umugabo yafashwe n’abaturage ari gusambanya umwana w’imyaka 5 mu cyumba babikamo amasaka bamubajije icyabimuteye, akikivuga abaturage baramukubita benda kumwica

Umugabo yafashwe n’abaturage ari gusambanya umwana w’imyaka 5 mu cyumba babikamo amasaka bamubajije icyabimuteye, akikivuga abaturage baramukubita benda kumwica

Umugabo utavuzwe amazina ariko wahawe izina rya Yellow wo  mu gace ka Ibere mu karere ka Ikwuano mu Ntara ya Abia ho mu gihugu cya Nigeria yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 5.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yafashwe ari gusambanyiriza uyu mwana mu cyumba bahunikamo amasaka. Uyu mugabo yemera icyaha ko yamusambanyije ndetse akanagisabira imbabazi.

Uyu mugabo bamubajije impamvu yasambanyije uwo mwana, avuga ko yabitewe n’ubukonje bukabije bwari buhari(imbeho ikabije), akibivuga abaturage ntibihanganye bakomeje kumukubita mbere y’uko bamugeza ku buyobozi.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo yumvikana avuga ko yicuza ibyo yakoze ndetse ko abishinja Satani n’ikirere kibi cyatumye habaho imbeho.

Uyu mugabo yashyikirijwe polisi kugirango akurikiranwe n’amategeko ndetse amakuru avuga ko umwana yajyanywe kwa muganga n’umuryango we kugirango avurwe.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhitamo umutoza umwe mu batoza barenga 100 bashakaga akazi ko gutoza iyi kipe

Umwana wa Clarisse Uwimana utari wuzuza n’amazi 6 yo kurya, yasinyiye amamiliyoni mu gihe cy’imyaka 3