Umugabo mukuru yafashwe ashaka gusambana umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, maze akubitwa izakabwana n’abaturage basaruraga icyayi nyuma yaho uyu mukobwa avugije induru bakaza kumutabara.
Nk’uko amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga abigaragaza ngo uyu mugabo w’umugome yahaye abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye lifuti igihe basubiraga ku ishuri.
Aba bakobwa ngo binjiye mu modoka y’uyu mugabo batazi ko afite imigambi mibisha.Uyu mugabo utagira isoni ngo yasize umwe mu bakobwa mu nzira hanyuma akomeza urugendo ari kumwe nundi mukobwa. Yafashe uwari unaniwe aba ari we atwara maze bageze mu nzira amujyana mu gihuru, ashaka kumusambanya kugahato.
Uyu mwana w’umukobwa ngo yazamuye induru maze ahamagara abasaruraga icyayi hafi aho nibwo bahise bazana ibiti bakubitagura uyu mugabo mu buryo bukomeye, nyuma bamushyikiriza Polisi yo muri Kenya nk’uko Antikanews yabitangaje.
This man gave a lift to two high-school students. He dropped off one and then proceeded to the bushes with another and raped her. As he was driving back, she saw tea pickers and screamed for help near Ngecha area of Limuru. And they gave him some good job justice. pic.twitter.com/pnbgIi2CRq
— Cyprian, Is Nyakundi (@CisNyakundi) May 12, 2021