in

Biratangaje: Umugabo yabuze akazi azize ubunini bw’igitsina cye

Umugabo ufite igitsina gifite ubunini bwa santimetero 24 yavuze ko yimwe akazi kubera ko abamukoreshaga ibazwa batekereje ko cyafashe umurego.

Televiziyo yo mu Bwongereza ya Channel 4 yagaragaje umugabo witwa Joe uvuga ko igitsina cye cyamugizeho ingaruka zo kubura akazi.

Mugihe bamwe mu bagabo baba bahangayikishijwe nuko ibitsina byabo ari bigufi bigatuma bajya kwibagisha kugira ngo babyongere hari n’abandi bahangayikishwa nuko ari birebire cyane bigatuma bahabwa urwamenyo na rubanda.

Joe, wahisemo kudatangaza izina rye, ari mu bavuze ko igitsina cye kinini cyabangamiye inzira ye yo kubaho mu buzima busanzwe, ndetse ngo cyadindije umwuga we.

Joe yavuze ko bimusaba kwambara imyenda y’imbere idasanzwe ifite n’umufuka kugira ngo ahishe iki gice cye cy’umubiri.

Icyakora, Joe yavuze ko iki gitsina cyatumye abura akazi kuko ubwo yari mu kizamini cyo kubazwa abamubazaga baketse ko cyafashe umurego.

Yagize ati: “Igisubizo nahawe ni ’Ntabwo urabona akazi, twatekereje ko uri umukandida mwiza, ariko twatekereje ko hari imyitwarire idakwiye wagize.

Batekerezaga ko nagize ubushake muri iki kiganiro cyose, kandi bumvaga ko iyo myitwarire atari myiza.

Uyu mugabo yavuze ko abantu benshi bumva ko kugira igitsina kinini ari byiza ariko ko kugira igikabije ari bibi kuko ngo byangiza umubano n’uwo mukundana bigatuma ujya kukigabanyisha. Uyu mugabo ntiyigeze ahishura akazi yashakaga gukora

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yungutse umuzamu mushya ukina i Burayi

Nyanza: umusore yararanye n’inkumi bucya yapfuye