in

Umugabo w’umuyisilamu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gukabya inzozi ze yahoranye kuva akiri umwana

Umugabo w’umuyisilamu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gukabya inzozi ze yahoranye akiri umwana.

Umugabo witwa Umar Sani, washyingiranwe n’abagore babiri icyarimwe yavuze ko ku munsi w’ubukwe yumvaga asa nkuri muri Paradizo.

Bwana Sani,yashyingiranwe na Safina na Maryam Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023,mu bukwe bwabereye mu ntara ya Niger muri Nigeria.

Uyu yabwiye ikinyamakuru cy’iwabo, Tsalle Dayya,ko abagore be ari beza cyane kandi bumvikana.

Ati “Ndumva meze nk’uwahawe umwanya muri Paradizo,ndashimira cyane Allah kandi umunezero wanjye ntugira ingano.Ndashimira Imana ko nashakanye n’abagore babiri.

Bombi barumvikana kandi nabyo ndabyishimiye.Abantu benshi batekerezaga ko bazashwana ariko nta kibazo bafitanye ariko Imana mu bwenge bwayo yatumye ibintu bigenda neza.”

Bwana Umar yavuze ko uyu mwanzuro yawufashe akiri umwana muto ndetse ko ibyo gushaka abagore benshi ari ibisanzwe mu muryango wabo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yesu wo muri Kenya yagiye kwishinganisha kuri Polisi kuko abayoboke be bashaka kuzamubamba ku musaraba

Gihozo Aliah uteye mu buryo bukurura abagabo yagaragaye ari muri Pisine yambaye akenda kagufi (Videwo)