in

Umugabo w’umuherwe wo muri Rusizi yagaragaye mu irimbi ari gushyingura rwihishwa gusa ubwo abantu bajyaga gutaburura ngo barebe bakubiswe n’inkuba kubera ibyo basanze mu isanduku 

Umugabo w’umuherwe wo muri Rusizi yagaragaye mu irimbi ari gushyingura rwihishwa gusa ubwo abantu bajyaga gutaburura ngo barebe bakubiswe n’inkuba kubera ibyo basanze mu isanduku.

Umugabo w’umukire wo mu karere ka Rusizi yashyinguye isanduku irimo inkwi z’imyase afatanyije n’abandi babiri biteza intugunda mu baturage.

Ibi byabaye ku isaha ya sakumi n’imwe z’umugoroba ku wa 30 werurwe 2023 ubwo uwitwa Nzayisenga Daniel  uzwi ku izina rya Kazungu wo mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Abaturage bahaye inzego z’umutekano amakuru ko mu nzu y’uyu mugabo basohoyemo isanduku bishoboka ko harimo umurambo utamenyekanye kuko abaturanyi be batamenyeshejwe ko bagize ibyago.

Mu gitondo cyo ku wa 31 Werurwe 2023 inzego z’umutekano zirimo RIB zageze ku irimbi bataburura isanduku basanga ari imyase Nzayisenga yashyinguye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyex yabwiye UMUSEKE dukesha aya makuru ko nyuma yo kuvumbura ibi byakozwe hagiye gukorwa iperereza ngo harebwe niba nta kindi cyaba kibyihishe inyuma.

Abafashwe bari mu maboko ya RIB Station ya kamembe ni Nzayisenga Daniel alias Kazungu w’imyaka 32 y’amavuko y’amavuko, Mporayonzi Abdou w’imyaka 33 y’amavuko uwamufashije guterura isanduku na Rafiki Elisa w’imyaka  21 y’amavuko umukozi wa Kazungu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo banganya imyaka! Nana wo muri City Maid yanyuzwe n’amagambo umuhungu we w’imfura yamubwiye amwifuriza isabukuru y’amavuko – AMAFOTO

Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri RBA yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa w’ikizungerezi – AMAFOTO