Umugabo ukunda guca inyuma umugore we , yatunguwe no kubona ko yavumbuwe n’umugore we maze aca bugufi yatura ibyo yakoze byose.
Uyu mugabo yageze mu rugo avuye mu ruzinduko rw’akazi (niko yari yabeshye umugore we) ageze mu rugo asoma ubutumwa umugore we yandikiranye na mugenzi we agwa mu kantu.Mugenzi w’uyu mugore yamuhaga raporo ivuga ko abonye umugabo we ari kumwe n’undi mugore bahaha ibintu by’agaciro nyamara uyu mugore ashonje.
Uyu mugabo yakozwe ku mutima n’uburyo umugore we amwizera akanamurwanira ishaka maze ahita apfukama imbere ye amusaba imbabazi anatura ibyo yakoze.
Nk’uko bigaragara ku mafoto y’ubutumwa uyu mugore yandikiranye na mugenzi we wamuhaga raporo ko abonye umugabo we yasohokanye n’undi mugore, uyu mugore yamubwiye ko umugabo we yagiye mu ruzinduko rw’akazi anamwereka ko izo raporo atazikeneye birangira nyiri ukujya gutangara raporo akozwe n’isoni.
Nyiri ugutanda raporo hari aho agira ati “Uziko umugabo wawe mu bonye mu iduka ari kumwe n’undi mugore bagura ibihenze wowe uri kwicirwa n’inzara mu rugo ?”.
Uyu mugore aramusubiza ati “Ndagusabye izo nkuru zireke, ndabizi ko umugabo wanjye atari umutagatifu ariko ntabwo aheheta”.
Undi ati “Noneho ntabwo unyizera ?”, Umugore ati “Reka iyi ningo tuyiveho sinyikeneye”.
Nyiri ugutanga raporo ati “Mu mbabarire n’ubundi ntacyo nari ngamije kitari ukubafasha”, Umugore ati “Ukuri ni uko umugabo wanjye ibyo atabikora”.
Undi ati “Ndabyumva ndi umubeshyi ndashaka guteza ibibazo mu muryango wawe”, Umugore ati “Reka iki kiganiro tugihagarikire aha urakoze kubigira ibyawe”.
Nyiri ugutanga raporo ati “Oya, ndumvise urabeho”, Umugore ati “Urabeho”.