in

Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu 

Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu.

Umugabo utuye mu karere ka Kicukiro witwa Nizeyimana Mustafa aratabaza nyuma yuko umugore we basezeranye imbere y’amategeko, Mukanyandwi Alice yamwirukanye mu nzu.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Bwabutenge mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, bwambere yagerageje kwiyahura muri Nyabarongo ariko ntiyapfa.

Ubusanzwe ngo uyu mugore bashakanye ataziko afite undi mwana, nyuma aza kumuzana, gusa ngo ibyo ntiyabitinzeho cyane ahubw nyuma umugore yajyaga amwaka amafaranga yo kujya gusura uyu mwana aho yigaga i Nyanza, aho kujyayo ahubwo akigira gusura Papa w’uwo mwana, ibyo akaba ari nabyo byamuteye kwiyahura.

Kuri ubu uyu mugabo arasaba ubutabera ngo kuko nyuma yo kwiyahura akagira Imana akarohorwa, kuva ubwo umugore yatangiye kujya amutoteteza kugeza naho amwirukanye mu nzu, none ubu ngo n’amafaranga yo gukodesha yaramushiranye.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaguye ku rubyiniro ahita ashira mo umwuka gusa icyari kibyihishe inyuma cyaje kuvumburwa

Ntaguca kuruhande umuhanzi The Ben mbere yo gusezerana na Miss Uwicyeza Pamella yeruye avuga ikintu uyu mukobwa afite cyamukuruye kugezaho yiyegurira umutima we wose