in

Umugabo w’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore bari bararanye

Munyarukiko Jean w’imyaka 60, afunzwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyiramugisha Solange bararanye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara Y’uburengerazuba mu murenge wa Ruhango, aho uyu Solange w’imyaka 34 ukomoka mu Karere ka Rubavu yasuraga uyu musaza.

Amakuru dukesha UMUSEKE, ni uko uyu mugore yasuye uyu musaza ku wa Gatandatu maze ku cyumweru uyu musaza aza guhamagaza abajyana b’ubuzima ko umushyitsi we atameze neza.

Umujyanama w’ubizima yaraje gusa biba ibyubusa dore ko uyu mugore w’imyaka 34 yaje kwitaba Imana.

Ku wa mbere, Jean yamenye ko uwo bararanye yitabye Imana ahita acika inzego z’umutekana gusa nyuma yaje gufatwa ajyanwa gufungwa.

Munyarukiko Jean yibanaga mu nzu ye wenyine nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Kugeza Munyarukiko Jean ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rigikomeje.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Real Madrid uyifatiye runini burya aza mu kibuga yasinze nibindi byinshi

Miss Grace Bahati yasangije abafana be bimwe mu bihe bya kera by’urwibutso afite ku mwana we