in

Umugabo w’imyaka 35 ufite ijwi ndetse n’imico nk’iy’umwana w’imyaka 3 akomeje gutangaza benshi

Umugabo w’imyaka 35 witwa Anderson akomeje gutangaza benshi mu gace atuyemo muri Tanzania Kubera kugira ijwi nk’iryabana ndetse yifata nkabo iyo umurebye ku maso.

Mu gihe yari muto avuga ko yarafite ijwi ry’abantu bakuru gusa uko yagiye akura byagiye bihinduka kugeza aho asigaye avuga nk’abana bato bitewe nuko mu bwana bwe yagize ikibazo cyo kuvuga nk’abantu bakuru bigatuma abandi bana bamutinya.

Nibwo yatangiye kwitoza kuvuga nkabo birangira ijwi ry’abana rimufashe kugeza nanubu kongera kugira ijwi ry’abantu bakuru ryanze kongera kugaruka.

Benshi bakomeza gutungurwa n’imico yiwe kuko yifata nk’abana bato aho usanga yita umugore we nyina we ndetse arwanira gukora ibyo abana bato  bifuza bityo bigatera benshi kwibaza ko yaba afite imyuka mibi.

Anderson yashakanye na christine bamaranye imyaka igera kuri 7 aho bafitanye abana babiri nubwo Se ubabyara usanga yifata nkabo ndetse ashaka gukora nkibyo bakora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Supersexy yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we

Umufana wa Clapton Kibonge yamusabye ko yamugira inama yatumye abyibuha | Ibyo Clapton yamusubije birasekeje