in

Umugabo wibye amafaranga yaje gufatwa ayagerereye ari hafi kuyamara 

Umugabo wibye amafaranga yaje gufatwa ayagerereye ari hafi kuyamara.

Mu Karere ka Bugesera umugabo w’imyaka 37, yafatanywe ibihumbi 617 Frw muri asaga miliyoni akekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu kabari ko mu Mudugudu wa Rukora, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Twahawe amakuru saa Cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu rugo asiga aparitse imodoka ku muhanda irimo agakapu karimo 1,500,000 Frw agarutse arebye asanga hasigayemo ibihumbi 350Frw gusa, andi aburirwa irengero.”

“Mu gihe Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bikekwa ko ari ayo yibye. Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617 ahita atabwa muri yombi.”

Uyu mugabo akimara gufatwa yiyemereye ko ari ayo yibye mu gakapu yabonye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, avuga ko andi yayakoresheje cyakora ko atazi umubare wayo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu zidashidikanywaho zituma abagabo benshi bapfa mbere y’abagore

Inkuru nshya kuri Aranza w’imyaka 8 wari warashimuswe na nyina muri 2018