Umugabo we wa mbere basezeranye muri 2003! Keza umugore wa Sintex ari gukora ku mitima ya benshi nyuma yo kuvuga ubuzima busharira yanyuzemo mu urushako rwe rwa mbere
Benshi babona abantu bakuze, bakabona babayeho neza, bagakinira ku bantu batazi ubuzima banyuzemo, Keza Umugore wa Sintex yavuze ku buzima bwe.
Ubusanzwe Keza yavukiye mu Rwanda, Mu mwaka wa 1994 ababyeyi be biciwe muri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Keza n’abavandimwe be bakomeje kuba ku muhanda ubuzima bubagoye cyane mbere y’uko bajya kubana na Nyina wabo muri Uganda.
Nyuma y’igihe baje kujya kubana na nyina wabo muri Uganda, gusa nawe yari inkazi cyane ndetse abahohotera, ababuza n’uburenganzira bwabo.
Nyuma y’igihe muri 2003 yaje gushyingiranywa n’umugabo, gusa uwo mugabo yaramurutaga cyane ndetse afite n’abana 2.
Uwo mugabo yaramuhohoteraga cyane, Keza ati “Yankubitaga imigeri yo mu nda ndetse hakaba ubwo ankubita ibipfunzi byo mu isura”.
Nyuma muri 2009 Keza n’umugabo we baje kwimukira mu Bwongereza mu mujyi wa London, gusa ku muhohotera ntabwo byahagaze, nyuma y’imyaka itanu muri 2014, Keza n’umugabo we baje guhabwa gatanya.
Nyuma yagatanya, Keza yatangiye kubaho neza, mu bwisanzure, ndetse ahabwa ubutabera uwo mugabo wamuhohoteraga bikabije yahawe igihano cyo gufungwa.
Ubu uwo mugabo, ubuzima bwe bwose ahora afungwa, afungurwa, yongera afungwa kubera imico ye.
Nyuma Keza yaje kujya mu mushinga wo gufasha abagore bagirwaho ingaruka no guhohoterwa, ariko nawe kubera guhura n’ihungabana yageze aho bimurenga ashaka kwiyahura.
Nibavuga ngo abantu barahohoterwa ujye ubiha agaciro, ntukabipfobye cyangwa ngo ukinirire ku mu byimba umuntu wahohotewe kuko bigira ingaruka zihambaye ku buzima.