Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko.
Ku wa 4 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwa Gicumbi bwagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu karere ka Rulindo, bumurega icyaha cyo kwica umugore we amutemye n’umuhoro umutwe akawuvanaho, umugore agahita ahasiga ubuzima.
Nk’uko tubikesha ubushinjacyaha bukuru, uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Kisaro, akagali ka Murama mu mudugudu wa Mugonero yakoze iki cyaha kuwa 28 Kanama 2023, ubwo yategeraga umugore we mu nzira avuye ku kagali, akamusaba ko amwereka umwana ahetse kubera ko umugore yari yarahukanye aramuhunga kubera kumukubita.
Aho kureba umwana, umugabo yahise atemesha umugore we ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage bahita bamubona bamwirukaho baramufata bamushyikiriza inzego zibishinzwe.
Ubwo yaburanaga, uyu mugabo yemeye icyaha avuga ko yagitewe n’umujinya kuko umugore we ngo yari yaranze ko bongera kubana nk’umugore n’umugabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko urwo ari urwitwazo kubera ko umugabo yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse anagenda awuhishe bigaragara ko umugambi wo kwica umugore we yari awumaranya iminsi itari mike.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho naramuka agihamijwe n’urukiko azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.