in

Umugabo wasoromaga icyayi yaguye amarabira ahita ashiramo umwuka, icyo yazize nacyo cyaje kumenyekana 

Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nzayisenga Martin wituye hasi ubwo yari mu murima asoroma icyayi, ahita yitaba Imana.

Byabereye mu kagari ka Kaguta mu murenge wa Twumba kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023.

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatatu nibwo abari kumwe na Nzayisenga mu murima bahamagaye ubuyobozi bw’umurenge wa Twumba batanga aya makuru ko mugenzi wabo yituye hasi, agahita ashira umwuka.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zahise zihagera mu gukusanya amakuru y’icyahitanye nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Saïba Gashanana yatangaje ko umuryango we wemeje ko Nzayisenga yari arwaye igicuri.

Igicuri ni indwara ifata ku bwonko ikunze kurangwa no kwikubita hasi. Iyi ndwara iterwa no kuba umwana yaravutse ananiwe cyangwa kuba umuntu yarakoze impanuka agakomereka ku bwonko.

Ivomo:IGIHE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwo mutima mwiza ugira uzawuhorane: Munyakazi Sadate yasabiwe imigisha itagira uko ingana ny’uma yigikorwa yari amaze gukorera umuntu atazi

Umugore mushya wa Kanye west yafashwe n’ubwoba bwinshi ubwo bari bicaranye baganira -AMAFOTO