Umugabo w’umunyaburezili uzwi ku izina rya Arthur Urso, wagiye ahagaragara cyane kubera gushaka abagore umunani, akomeje guca ibintu.
Uyu mugabo aherutse gutangaza ko aba bagore be babana mu mahoro ndetse ko ntawe ugirira ishyari mugenzi we. Icyakora, Urso yavuze ko bamwe mu bagore be bafite uburyohe butandukanye kandi ko batajya bakeneye ko yiyambika neza kuko bavuga ko ari umugabo mwiza.
Abagabo benshi bavuga ko Urso abaho mu nzozi aho ahabwa care n’abagore beza bamukunda kubi, ariko uyu mugabo yavuze ko atari ko buri gihe byoroshye kubahiriza ibyo umukunzi we ateganya. Aganira na the Mirror yagize ati: “Bansaba ko duhorana ariko kubera akazi ntibinshobokera.”
Uyu mugabo ahamya ko akora cyane siporo kugirango akomeze kugira umubiri ukomeye ndetse anabashe gushimisha aba bagore be.