Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram cyangwa Whatsapp biragoye ko waba utarabonye amashusho y’umugabo wagaragaye abyina bidasanzwe ubwo we n’umugore binjiraga ahabereye ubukwe.
Uyu mugabo n’umufasha we batuye mu karere ka Musanze, aho bita mu gashangiro, bavuga batari bapanze uburyo bwiza bwo kuza kubyinamo mu gihe cyo kwinjira ahabereye ibirori.
Nyuma yo kubwirwa ko buri wese n’uwo bari kumwe bari bwinjire babyina uko babishaka, ngo uyu mugabo nawe yahise afata umwanzuro wo kubyina urucamano kugeza ubwo haje umuntu akamwubwira ati nyabuneka byina gake “nta mugeni ubyina gutya.”
Uyu mugeni avuga ko kuba baramubujije kubyina byamubabaje kuko kuri we mu birori umuntu aba agomba kwishima.
Ku ruhande rw’umugore ariko avuga ko imibyinire y’umugabo we yamutunguye kuko atari abyiteze.
Uyu mugabo abajijwe icyo yabwira abamusetse, yavuzeko ntacyo bimubwiye kuko umunsi w’ubukwe uba rimwe bityo umuntu aba agomba kwishima.
Reba amashusho hano hasi ari kumwe n’umugore we.