in

NdababayeNdababaye

Umugabo utinya umugore we babyasaze yasabye polisi ikintu gitangaje.

Umugabo yatunguranye cyane, yiruka ajya kuri sitasiyo ya Polisi, abasaba ko gufungwa kugira ngo yirinde umugore we kubera kumutinya bikomeye.

Uyu mugabo ngo wari ufungiye mu rugo yasabye abapolisi kumusubiza muri gereza kugira ngo yirinde umugore we.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko uyu mugabo w’imyaka 30 w’umunyalubaniya yagiye kuri sitasiyo ya polisi mu mpera z’icyumweru gishize kugira ngo ajuririre ko yongeye gufungwa.

Uyu mugabo yatangaje ko atagishoboye kuguma mu nzu imwe n’umugore we maze asaba ko icyifuzo cye cyakirwa. Yashimangiye ko yifuza kurangiza igihano cye gisigaye muri gereza ya II Messagero.

Umutaliyani yemeye icyifuzo cye maze yimurirwa muri gereza avuye iwe muri Guidoniya mu Butaliyani.

Yafungiye kuri sitasiyo ya polisi ubwo yajyaga gusaba kongera gufungwa kuko yarenze ku masezerano yo kumufata mu rugo.

Uyu mugororwa yari amaze amezi afungiye mu rugo azira ibyaha by’ibiyobyabwenge mbere yo kujya kuri sitasiyo ya polisi mu ijoro ryo ku wa gatandatu, Kapiteni Francesco Giacomo Ferrante wo muri Tivoli Carabinieri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri w’umukobwa wafotowe anywa itabi yababaje ababyeyi bose(Video)

Musanze havumbuwe amazi avura hangover.