in

NDASETSENDASETSE

Umugabo ubana n’inyamaswa z’inkazi mu rugo akomeje gutera abantu ubwoba.

Uyu mugabo utuye mu gihugu cy’u Burundi atera abantu benshi ubwo kubera uburyo yoroye inyamaswa nyinshi zinkazi zororerwa muri pariki.

Uyu mugabo wasuwe na Afrimax English avuga ko kwimenyereza inyamaswa zo mu gasozi yabyigishijwe na se cyera,akiri umwana kubera ko na we yabikoraga gusa avuga ko papa we yazororega mu ishyamba ariko we akaba yarazizanye mu rugo.Uyu mugabo avuga ko atize amashuri menshi kuko ishuri yarivuyemo abona kwiga bimunaniye agahitamo gukurikira inzira y’umubyeyi we.

Uyu mugabo avuga ko abaturanyi bamutinya kubera uburyo yoroye inyamaswa zikaze cyane.Mu nyamaswa afite harimo ,ingona,intare,ingwe,utunyamasyo,inzoka zamako menshi kandi zifite ubumara bwica,nizindi.

Avuga ko mu nyamaswa ze hari izo yemerera abantu gukoraho ,izindi akaba ariwe uzikoraho,urugero intare,ingwe ningoma ntawazikoraho keretse we.Uyu mugabo yavuze kandi ko umugore we yamusize kubera ko yabonaga ataba mu rugo rurimo ibi bikoko,avuga ko yagize ubwoba ko byazamugirira nabi.Uyu mugabo afite inzoka nini bararana ,ngo ikamumara irungu mu gihe umugore we adahari.Abaturanyi buyu mugabo bakaba bavuga ko akoresha imbaraga zimyuka mibi.

Nubwo bimeze bityo benshi baza gusura inyamaswa ze bakamusigira amafaranga, akuramo ayo kumutunga andi akayaguramo ibiribwa byizi nyamaswa ze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuva muri gereza, Nsengiyumva Igisupusupu agiye gutungurana(VIDEO).

Abantu b’ibyamamare nyarwanda bagaragarije amarangamutima Igor Mabano.