in

Umugabo nyuma yo kurokoka impyisi karundura yishwe n’inzovu imwiciye muri pariki

Umugabo nyuma yo kurokoka impyisi karundura yishwe n’inzovu imwiciye muri pariki

Uyu mugabo warokotse impyisi yashakaga kurya amatungo mu myaka itatu ishize [2020] yishwe n’inzovu.

Uyu mugabo witwa Musili Musembi yiciwe n’inzovu yo muri Pariki ya Tsavo ahitwa Ilikoni muri Kenya mu ijoro ryo kuwa Gatatu. Ababibonye baratabaje ariko inzovu ikomeza kumuribata kugeza apfuye.

Abaturage barakajwe no kuba abapolisi barahageze nyuma y’amasaha ane.Abaturage basabye ko iyo nzovu yicwa.

Mu 2020 Musili Musembi yarokotse impyisi yashakaga kurya amatungo, icyo gihe imukomeretsa ikiganza cy’ibumoso ndetse inica inka ikamwa.

Umubiri wa Musili Musembi w’imyaka 72 wajyanywe ku bitaro bya Kibwezi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Farida Kajala yifurije umwana we Paula Kajala urugo ruhire n’umugabo we maze bituma abantu bibaza igihe ubukwe bwabereye – AMAFOTO

Mukadaff yasoje amasomo ye