Umugabo bamubeshye ko kampanyi yahombye arataha ahita yica umugore we utwite umwana w’amezi 6.
Umugabo witwa David Brian Chow Kwok-Hun wo muri Singapore yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we n’umwana wabo yari atwite.
Uyu mugabo yari asanzwe ari manage w’ikigo gikomeye muri Singapore. Mu cyumweru gishize ari nabwo ibi byabaye, uyu mugabo yabwiye ushinzwe kubarura imitungo ngo abare bumve amadeni bafite bumve niba bari guhomba cyangwa bari kunguka.
Ubwo uyu ubarura yabaruraga yibeshye imibare asanga kampanyi iri mu gihombo ndetse basanga bafite amadeni batazi aho yavuye, kuko uyu yari manage byose niwe wabishyizweho hamwe na kontabure.
Amadeni basanze barimo yari amadeni menshi ndetse n’amafaranga babaraga ko kampanyi yahombye yari menshi cyane ku buryo niyo yateza imitungo ye atabyishyura.
Uyu mugabo isi yamwikaragiye atashye yiyemeza ko agiye kwiyahurana n’umugore we kugirango umwana wabo atazavukira mu madeni angana gutyo.
Mu ijoro baryamye uyu mugabo yarabyutse ajya mu gikoni azana icyuma bakoresha agitera umugore we, gusa Ise kuko baturanye yumvise urusaku aza yiruka ahageze asanga umugabo agiye kwiyahura Ise ahita amufata gusa umugore n’umwana byari byarangiye.
Ise yahise atabaza polisi, uyu mugabo yaratambikanywe ndetse yamaze gukatirwa, gusa muri kampanyi barabaze neza basanga bari bibeshye mu mibare ndetse basanga kampanyi itari mu murongo mubi.