Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma yo kugura indaya agasanga ni umukobwa we yibyariye
Mu gihugu cya Ghana inkuru y’umugabo waguze indaya agasanga ari umukobwa we, yabaye kimomo.
Ubusanzwe uyu mugabo ntiyari amenyereye ibintu byo kugura indaya, rimwe yaje gutekereza kugura indaya gusa abwira inshuti ye ngo abe ariyo imushakira indaya.
Uyu mugabo yishyuye iyo nshuti ye amafaranga yo guha umukobwa azamuzanira, amwishyura n’amafaranga yo kumukodeshereza icyumba cya hotel bazabikoreramo.
Iyo nshuti ye yamushakiye icyumba cya hotel imushakira n’indaya baza kurarana, ubwo uwo mukobwa yageze mu cyumba cya hotel mbere y’uko umugabo ahagera.
Ku mugoroba umugabo nawe yaje muri icyo cyumba cya hotel, mu kugeramo yakubiswe n’inkuba itagira amazi!! Yibaza icyatumye umukobwa we aza aho, ubwo umukobwa nawe yabuze aho akwirwa yibaza icyo Ise aje gukora aho.
Bose byarabarenze bararira, mu marira menshi umugabo yabajije umwana we impamvu yamuteye gukora uwo mwuga wo kwigurisha, dore ko ntabyo yari azi ko umukobwa we abikora.
Ubwo baratashye umukobwa abura icyo amusobanurira, gusa bemeranya ko umwe agiye kureka uburaya undi nawe agacika ku kugura indaya.