in

Umugabo arahigwa bukware nyuma yo kwibeshya bakamuhemba umushahara we wikubye inshuro 330 agahita aburirwa irengero

Umugabo arimo guhigwa bukware nyuma y’aho abakoresha be bibeshye maze bakamuhemba umushahara we wikubye inshuro 330 hanyuma aya mafaranga yagera kuri konti ye akayabikuza ndetse agahita aburirwa irengero.

Uyu mugabo wo muri Chile akaba ari umwe mu bakozi mu isosiyete ya Consorcio Industrial de Alimentos,Muri kamena uyu mugabo akaba yari akwiye guhembwa hafi £ 450 ukwezi kwa Kamena ariko kubera kwibeshya birangira bamukubiye inshuro 330 zose y’umushahara w’ukwezi kumwe.

Amaze kubona amafaranga, aho gusubiza amafaranga arenga muri sosiyete, yafashe amafaranga aburirwa irengero. Kuva icyo gihe ntiyigeze aboneka cyangwa ngo hamenyekane irengero rye.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace Diario Financiero kibitangaza ngo mu by’ukuri yamenyesheje umuyobozi we ko yakiriye amafaranga menshi aruta ayumushahara we .Ku ikubitiro, igihe bamubwiraga gusubiza amafaranga, yemeye kubikora.Yababwiye ko azajya muri banki gutangira kubikuza amafaranga ku munsi ukurikiyeho. Ariko ageze kuri banki, afata amafaranga yose arabura.

Abakoresha be bagerageje kumufata mu minsi itatu yakurikiyeho, ariko icyo babonye ni ubutumwa bwatanzwe n’umunyamategeko utangaza ko yamaze kwegura ku kazi.

Ikirego cyashyikirijwe abashinzwe amategeko, kirega uyu mugabo kunyereza amafaranga, ariko nta muntu wigeze atabwa muri yombi kubera ko badashobora kubona uyu mugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba 4 mu bitabiriye gikombe cy’africa cy’abagore bapimwe basanga bafite imisemburo y’abagabo

Arthur Nkusi n’umufasha we bari mu buryohe birira isi muri weekend ndende