Umucamanza Twambajimana Eric arakekwaho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano agiye kuyoherereza umunya Rwanda uri hanze y’igihugu,
Iyi nyandiko yafatiwe ku kibuga cy’indege bari bayoherereje umunyarwanda uri hanze y’igihugu kuko uyu wari wohererejwe iyi nyandiko, yashakaga ubuhungiro muri iki gihugu arimo,
iyi nyandiko mpimbano Kandi, yari yanditseho ko Ubugenzacyaha bwo mu Rwanda burimo gushakisha uyu munarwanda uri hanze y’igihugu bitewe na politike,
Bityo rero umuvugizi w’ubugenzacyaha RIB, akaba yatangaje ko uyu Twambajimana Eric, afungiwe kuri Station ya police Kacyiru.