Umubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko akaba afite abana batatu utuye mu Karere ka Musanze , umurenge wa Musanze ni mu Kagari ka Cyabagarura, yizinduye iya rubika atwika inzu nyuma y’uko umuhungu we yamuteye amahane ubwo yari atahanye umugabo bari kuryamana.
Barawerekana Jacqueline wari ucyuye umugabo wo kugira ngo barare bishimana, yagize umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko uyu muhungu we uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye amwangiye kurarana n’uwo mugabo hanyuma nyina abifata nk’agasuzuguro gakomeye.
Uyu mwana yatangaje ko bigayitse kubona umubyeyi we amuzaniraho umugabo mu nzu, akavuga ko nta burere burimo baba bahabwa we na mushiki we muto ndetse ntatume biryamira akabategeka kurara botsa ibigori.
Yagize ati’”Yazanye umugabo numva binyanze mu nda, mwereka ko ntabyishimiye, yatubwiye ngo tubyuke tumwokereze ibigori bari bazanye nka saa sabaz’ijoro, bitinze gushya nabyo biba amahane, iryo joro hari ibiryo twashyuhije nabyo araza abikuraho ajya kubimenya mu cyumba, njye na mushiki wanjye muto twaryamye gutyo ariko nta gusinzira kuko hari hari intonganya”.