in

Umubyeyi we yatabarutse agifite amezi 6 gusa! Menya aho ubutwari bwa Miss Jolly abukomora – Amafoto

Umubyeyi we yatabarutse agifite amezi 6 gusa! Menya aho ubutwari bwa Miss Jolly abukomora

Mutesi Jolly umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda ndetse bakanaryegukana, ni umukobwa ukomeza kugaragaza ubutwari cyane mu byo akora byose.

Uyu mukobwa benshi ntibigize bamenya ubuzima yabayemo gusa ni umukobwa warezwe na Mama gusa ndetse n’inshuti z’umuryango kuko Papa we yatabarutse Jolly afite amezi 6 gusa.

Uyu mukobwa kenshi yumvikana mubyo avuga yirahira izina rya Se, ndetse ngo mu bintu bimubabaza cyane ni uko atagize amahirwe yo kumenyana na Se ndetse ngo banaganire.

Gusa iyo abajije Mama we n’inshuti za Se za kera bamubwira ko Ise yari umuntu w’indashyikirwa muri Sosiyete ndetse ngo yari umuntu ufite amahame agenderaho, yari umuntu wanga akarengane, ukunda abantu ndetse nawe ukundwa n’abantu.

Ndetse iyo aganiriye n’inshuti za hafi y’umuryango zimubwira ko agenda nka Se, ndetse ngo kuri we aba yumva ashaka gukora ibyo Ise atakoze.

Kenshi cyane Jolly yumvikana atanga inama ku bana b’abakobwa, abagira inama yo kwigira kurenza uko bagirwa n’abandi. Ndetse inama za Jolly ni inama zahinduriye benshi ubuzima abandi zibaha amahame y’ubuzima.

Jolly kenshi aharanira uburenganzira bwa Muntu, cyane cyane umwana w’umukobwa.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abana b’imyaka 12 basimbujwe ba bana bato barenganyijwe mu kademi ya Buyern Munich, batumye abantu barya karungu none bakomeje kubwiza ukuri Ferwafa kubera uburakari bwinshi batewe n’amarira y’abana bato

Miss Mutesi Jolly azindukiye urubyiruko rugenzi rwe ku mbuga nkoranyambaga arubwira ku bijyanye no kunywa agacupa